Kuri uyu wa kabiri nyuma ya saa sita Perezida Kagame yakiriye Olusegun Obasanjo wahoze ari perezida wa Nigeria mu biro bye Village Urugwiro baganira uko ibintu byifashe mu karere, ku mugabane wa Afurika no ku isi, nkuko bivugwa n'ibiro bye.
Mu ntangiriro z'uyu mwaka, Obasanjo ari mu bantu bagizwe abahuza ku kibazo cy'amakimbirane mu burasirazuba bwa DR Congo.
Ni nyuma y'iminsi hari ibihuha ku ho perezida w'u Rwanda aherereye n'ubuzima bwe, byatumye mu gitondo cy'uyu munsi igisirikare cy'u Rwanda kibeshyuza itangazo ryacyitiriwe rigashyirwa ku mbuga nkoranyambaga rivuga ku buzima bwa Perezida Kagame.
Igisirikare cy'u Rwanda cyise 'Fake News' cyangwa 'Inkuru itari yo' itangazo ryari ryakitiriwe rivuga ko ubuzima bwa Perezida Paul Kagame "buri mu kibazo gikomeye".
Iryo tangazo, ritazwi neza abarikoze, ryaje nyuma y'amakuru atandukanye avuga ku buzima bwa Perezida Kagame nyuma y'ibyumweru hafi bitatu ataboneka mu ruhame.
David Himbara, umwe mu batavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda, wahoze ari umujyanama mukuru wa Kagame mu by'ubukungu ubu uba mu buhungiro, muri iyi minsi yakunze gutangaza ko Perezida Kagame arwaye, kandi arwariye mu Budage.
Ikinyamakuru Taarifa cyo mu Rwanda gisubiramo umuvugizi wa guverinoma Yolande Makolo avuga ko "nta mpamvu yo kugira ubwoba", ko Perezida Kagame ari umuntu kimwe n'abandi, ufata igihe akaruhuka.
Kutaboneka mu ruhame kwa Perezida Kagame muri iyi minsi kuracyagarukwaho na benshi ku mbuga nkoranyambaga, no mu biganiro bwite by'abantu.
Mu gihe benshi bakibaza ku bivugwa, igisirikare cy'u Rwanda cyatangaje ko itangazo cyari cyitiriwe kuri ibi bivugwa ari 'Amakuru atari yo'.
Perezida Kagame aheruka kuboneka mu ruhame tariki 6 z'uku kwezi ubwo yakiraga itsinda rivuye ku ishuri ryitwa Hope Haven Christian School rikorera i Kigali mu Rwanda.
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA