AMAKURU AHERUKA

Impungenge ku bushakashatsi bukorwa n'abanyeshuri bugahishwa mu tubati

 


Impuguke zitandukanye mu burezi zigaragaza ko iyo ubushakashatsi bukozwe ntibukoreshwe mu gukemura ibibazo buba bwagaragaje, aba ari igihombo ku gihugu. 


Urugero batanga ni ubukorwa n’abanyeshuri barangiza kaminuza n’amashuri makuru, ndetse n’ubw’abandi bashakashatsi basanzwe bubikwa ntibuzigere bugira aho bwifashishwa, gusa Inama y’igihugu y’ubumenyi n’ikoranabuhanga irizeza ko ibi bigeye guhinduka.


Jean Damascene Ngirinshuti na Ishimwe Bienfaisante barangije amasomo y’ubuhinzi n’amashyamba muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo, nyuma y’imyaka 4 bakoze ubushakashatsi bukubiye mu bitabo baje gutanga aho bigaga ngo bakorerwe isuzumabumenyi rya nyuma.


Ni ubushakashatsi buba bukwiye gusubiza ibibazo mu muryango Nyarwanda nk’uko byagenze ku bwakozwe na Alexis Musabirema, ku buryo Protein zikomoka ku MAJERI zakwifashishwa mu kurwanya imirire mibi mu bana no kubaka umubiri.


Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Tharcisse Musabyimana asanga ubu bushakashatsi bukorwa iyo bubitswe mu tubati aba ari igihombo ku gihugu.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu ishinzwe ubumenyi n’ikoranabuhanga, Dr. Eugene Mutimura yizeza ko igihe kigeze ngo ibiva muri bene ubu bushakashatsi byifashishwe mu gusubiza ibibazo buba bwagaragaje.


Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr Patrice Mugenzi na we asanga iterambere ry’uburezi ari irijyana n’ubushakashatsi kandi busubiza ibibazo bihari.


Imibare yavuye mu Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ryakozwe mu 2022, rigaragaza ko 3.3% bangana n’ibihumbi 450, bize kaminuza kandi bose bakoze ubushakashatsi bandika ibitabo basoza amasomo yabo mu mashuri makuru na za Kaminuza za leta n’iz’abigenga zigera kuri 40.


Comments