Mu nama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere, byemejwe ko hari amavugururwa azakorwa mu rwego rwo guteza imbere ireme ry'uburezi mu Rwanda. Ibi bizaba ahanini hagamijwe kunoza imyigire mu mashuri ya Leta.
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi, Minisiteri y’Uburezi izashyira mu bikorwa amavugurura akurikira agamije kunoza imyigire mu mashuri yose ya Leta ndetse n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano.
Kuvugurura igihe cyo kwiga: integanyanyigisho zizavugururwa muri gahunda y’imyaka ibiri mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza hagamijwe gushyiraho igihe cyo kwiga kingana ku banyeshuri bose.
Gushyiraho uburyo bwo kwiga bworohereza abanyeshuri:
Abanyeshuri bazahabwa amahirwe yo kwiga ku buryo buboroheye - Imibare & Siyansi, Ubuvuzi & Ubumenyamuntu cyangwa Indimi. Bazashobora kandi no kwiga amasomo y’ingenzi hamwe n’andi bifuziye hagamijwe gushyigikira impano zitandukaney n’ibyo bifuza kuzakora.
Aya mavugurura agamije kunoza urwego rw’uburezi ku buryo rutanga amahirwe angana kuri bose kandi rukabafasha gutegura ejo hazaza.
Minisiteri y’Uburezi izakomeza kumenyesha Abanyarwanda ibijyanye n’uko aya mavugurura azashyirwa mu bikorwa.
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA