Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 02 Kamena 2025, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Umuyobozi w'Ishami ry'u Busuwisi rishinzwe Umugabane wa Afurika muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'icyo Gihugu, Amb. Philipp Stalder.
Aba bayobozi bagiranye ibiganiro byagarutse ku kwagura ubufatanye hagati y'u Rwanda n'u Busuwisi mu nzego zirimo Ubuzima, Uburezi, Imyuga n'Ubumenyingiro na gahunda yo kubaka inzu ziciriritse.
Kugeza ubu, u Rwanda n’u Busuwisi bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse hakaba hitezwe imikoranire yagutse mu nzego z’iterambere zinyuranye binyuze muri gahunda nshya ya politike y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu ku Mugabane wa Afurika 2025-2028.
Mu Ugushyingo 2023, Minisiteri y’Uburezi yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Abasuwisi gishinzwe Iterambere (Swiss Agency for Development and Cooperation) agamije gushyigikira gahunda y’amahugurwa ndetse n’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.
Niyo akomokaho ubufatanye hagati ya Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Amahoteli ya Lucerne na Minisiteri y’Uburezi y’u Rwanda.
Ayo masezerano y’ubufatanye agamije gushyiraho ishuri ry’ubukerarugendo n’amahoteli mu Rwanda no guteza imbere ubumenyi mu rwego rw’amahoteli binyuze mu itangwa ry’uburezi n’amahugurwa y’icyitegererezo ku bazaba bakora muri urwo rwego mu gihe kizaza.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA