Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye iregwamo umwana w'umukobwa w’imyaka 16 ukurikiranyweho icyaha cyo kwihekura ndetse na dosiye iregwamo umusore w’imyaka 23 ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya uwo mwana w’umukobwa kugeza amuteye inda.
Icyaha uyu mwana w’umukobwa akurikiranyweho cyakozwe ku itariki 09 Kamena 2025 mu karere ka Gasabo, umurenge wa Rusororo. Kuri uwo munsi, uyu mwana w’umukobwa yabwiye abo babana ko arwaye, bamujyanye kwa muganga, hamenyekana ko yabyaye; bamubajije aho yashyize umwana ababwira ko yaguye mu musarane, abaturage basenye uwo musarani basangamo umwana yapfuye.
Uyu mwana w’umukobwa ntiyemera ko yataye uwo mwana mu musarane ku bushake, ahubwo avuga ko yagiye mu bwiherero umwana akagwamo atabishaka.
Ubushinjacyaha kandi bukurikiranye umusore ukekwaho gusambanya uyu mwana w’umukobwa mu bihe bitandukanye kugeza amuteye inda. Mu ibazwa rye, uyu musore yemera icyaha cyo gusambanya uyu mwana w’umukobwa ariko agahakana ko ari we wamuteye inda.
Icyaha cyo kwihekura uyu mwana w’umukobwa akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 8 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura ingingo ya 108 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.
Ni mu gihe icyaha cyo gusambanya umwana uyu musore akurikiranyweho giteganywa n' ingingo ya 14 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura ingingo ya 133 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018.
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA