Mu rubanza rwa Aimable Karasira rukomeje mu rugereko rw'urukiko rukuru rukorera mu mujyi ya Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda, ku wa gatatu Karasira yisobanuye ku cyaha cyo kutagaragaza inkomoko y'umutungo bamusanganye.
Ni kimwe mu byaha bitandatu uyu muhanzi wahoze ari n'umwarimu wa Kaminuza y'u Rwanda, akurikiranyweho. Birimo kandi guhakana no guha ishingiro jenoside.
Byose aburana abihakana.
Mu rukiko, Karasira yavuze ko amafaranga atunze yagiye ava mu biganiro yatangaga kuri YouTube kandi akayahabwa n'abantu batandukanye.
Hari ibihumbi bisaga 17 by'ama-Euro – ni ukuvuga agera kuri miliyoni 28 uyavunje mu mafaranga y'u Rwanda – yasanzwe kuri konti ye.
Yavuze ko yayahembwaga na Google, avuga ko aregwa gukora ibiganiro bitatu bigize ibyaha ariko we agaragaza ko YouTube ye iriho ibiganiro 244.
Avuga kandi ko atari we wenyine wahembwe ayo ma-Euro, ko n'abandi bakoresha YouTube bayahembwa.
Hari andi mafaranga asaga miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda yafatiwe iwe mu rugo ubwo yasakwaga n'inzego z'iperereza.
Yavuze ko ari amafaranga yifashishaga iwe mu rugo kuko hari mu gihe cya Covid-19 abantu bose basabwa kuguma mu rugo.
Asobanura ko muri ayo mafaranga harimo ava mu gukodesha inzu zitandukanye n'imirima. Yanavuze ko hari ayo acyesha ababyeyi be avuga ko "bari abakozi ba leta biteganyirije bansigira imitungo".
Urukiko rwabajije Karasira niba hari amasezerano afitanye n'abamukodeshereza inzu. Yasobanuye ko abaje kumusaka ibimenyetso byose babitwaye kandi ko adafite umugore cyangwa umwana yagombaga kugira ibyo asigira.
Muri ayo mafaranga kandi yafatiwe mu rugo iwe, Karasira yabwiye urukiko ko hari miliyoni zigera kuri ebyiri yahawe n'abagabo babiri atavuze abo ari bo, mu magambo ye agira ati:
"RIB [urwego rw'ubugenzacyaha] impamagaye nasanze [nahasanze] abantu bakora mu rwego rw'iperereza bampa amafaranga miliyoni ebyiri mu ntoki kugira ngo njye mvuga neza leta."
Mu mitungo kandi yasanganywe Karasira ubwo yasakwaga, hari miliyoni zirenga 11 z'amafaranga y'u Rwanda.
Yavuze ko amwe yanyuzwaga kuri WorldRemit – muri yo ngo hari umuntu wo hanze y'u Rwanda wamuhaga ibihumbi 900 (by'amafaranga y'u Rwanda) buri kwezi ngo kuko yari yirukanwe ku kazi nk'umwarimu wa Kaminuza.
Karasira yavuze ko amaze kwirukanwa, abantu bishyize hamwe bakajya bamufasha kugira ngo abashe no kuvuza murumuna we.
Yasobanuye ko hari abantu benshi bafashwa kugeza bagiye kwivuza no hanze y'igihugu, atanga n'ingero. Yabajije urukiko niba ufashijwe n'abantu atazi na byo bigize icyaha.
Aimable Karasira yamamaye kubera ibiganiro yakoreraga kuri shene zo kuri YouTube harimo no kuri shene ye.
Amaze kwiregura ku byaha byo guhakana no guha ishingiro jenoside no gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi. Aburana abihakana.
Aimable Karasira, w'imyaka 48, warokotse jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, yafashwe muri Gicurasi (5) mu mwaka wa 2021. Urubanza rwe rwatangiye muri Nyakanga (7) uwo mwaka.
Src: BBC
.webp)
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA