Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 220,840 barimo abakobwa 120,635 n’abahungu 100,205 bagiye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza by’umwaka w’amashuri wa 2024/2025.
Ni ibizamini biratangira kuri uyu wa Mbere wa tariki 30 Kamena 2025.
Itangazo ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, rigaragaza ko muri abo banyeshuri bazakora ibizamini bya Leta barimo 642 bafite ubumuga, bakaba bazahabwa ubufasha bwihariye nk’uko byakorwaga mu myaka yashize.
Ubu bufasha burimo impapuro z’ibizamini zanditswe muri ‘Braille’, impapuro zanditse mu nyuguti nini, ibikoresho byihariye bifasha mu kwandika no gufata amajwi, abanditsi bunganira abakandida, ndetse n’igihe cy’inyongera kugira ngo bose babone amahirwe angana mu gukora ibizamini bya Leta.
Iri tangazo rivuga ko kandi umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ibi bizamini uzaba ku wa Mbere.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, ni we uzayobora uwo muhango kuri Groupe Scolaire Institut Filipo Simaldone riherereye mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette, azaba ari mu Kigo cya EP Saint Ignace mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.
Abayobozi b’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Uburezi kandi nabo bazatangiriza ibi bizamini mu Ntara zitandukanye aho nk’Umuyobozi wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana azaba ari mu Karere ka Rwamagana muri GS Rwamagana A naho Umuyobozi wa RTB, Eng. Paul Umukunzi azaba ari muri EP Rubengera yo muri Karongi.
Ibizamini bisoza amashuri abanza biba bigizwe n’amasomo atanu arimo Imibare, Ikinyarwanda, Icyongereza, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (SET) n’Ubumenyi rusange n’iyobokamana.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA