Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko kuva muri Kamena 2024 kugeza muri Gicurasi 2025, Abanyarwanda 105, bagaruwe mu Rwanda bavanywe mu bihugu bari baragiye gucuruzwamo.
Imibare ya RIB igaragaza ko kuva muri Kamena 2019 kugera muri Nyakanga 2024, abantu 39 bagaruriwe ku kibuga cy'indege bari mu nzira zo kujyanwa gucuruzwa mu gihe hagati ya Nyakanga 2024 na Werurwe 2025 haburijwemo umugambi w’abagera kuri 57 bari bagiye gucuruzwa ariko bataragenda.
Byagarutsweho ku wa 2 Kamena 2025 mu kiganiro RIB yagiranye n’itangazamakuru cyagarukaga ku icuruzwa ry’abantu mu Rwanda.
Tariki 23 Mata 2025, hagaruwe Abanyarwanda 10 bavuye muri Myanmar, aho bari barashutswe barajyanywe gukoreshwa imirimo y’agahato, mu bikorwa bya forode n’ibindi.
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B Thierry, yavuze ko imibare y’abashorwa mu bucuruzi bw’abantu hatitabwa ku bwinshi bwabo kuko niyo yaba umuntu umwe ku gihumbi biba bivuze ikintu gikomeye cyane kuko nta muntu ugomba gucuruzwa.
Ati “Ububi bw’icuruzwa ry’abantu bugomba kureberwa ku buryo bw’iteshagaciro aho umuntu ahindurwa igikoresho cyangwa agahindurwa igicuruzwa mu nyungu z’undi.”
Dr. Murangira yasabye ubufatanye mu kurwanya icuruzwa ry’abantu kuko hari bamwe mu bafashwa n’ababyeyi babo kujya muri ubwo bucuruzi cyangwa abantu bo mu muryango.
Ati “Kurwanya iki cyaha birimo imbogamizi aho bamwe mu bashaka kujyanywa muri ubwo bucuruzi baba bumva ubabujije amahirwe yo kujya kureba abakunzi beza bari biboneye mu mahanga cyangwa akazi keza bari bahawe.”

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA