Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 06 Gicurasi 2025, imbere y'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro Moses Turahirwa washinze inzu y'imideli 'Moshions' yemeye ko yanyweye ikiyobyabwenge cy'urumogi ariko ahakana ingano y'urwo Ubushinjacyaha buvuga ko yafatanywe.
Hashize ibyumweru bigera kuri bibiri uyu munyamideli afunze, aho akekwaho gukoresha no gutunda ibiyobyabwenge.
Turahirwa ni umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda, imyenda akora yambawe/yambarwa na benshi mu Rwanda harimo na bamwe mu bategetsi bo ku rwego rwo hejuru.
Mu rukiko kuri uyu wa kabiri, Turahirwa yavuze ko ibyo aregwa bifite aho bihuriye n'ibyo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga mu kwezi gushize kwa Mata.
Umushinjacyaha yavuze ko Turahirwa aregwa ibyaha birimo "gutunda, kubika, no kunywa ikiyobyabwenge cy'urumogi".
Ubushinjacyaha bwavuze ko yafatanywe udupfunyika 13 tw'urumogi yavanye mu gihugu cya Kenya.
Ahawe umwanya ngo yiregure, Turahirwa yabanje gufatwa n'ikiniga ananirwa no kuvuga ahubwo ararira, gusa ariko nyuma y'akanya yaje gutangira kwiregura mu ijwi rito cyane.
Dore uko yireguye
Moses Turahirwa wari wunganiwe n'umunyamategeko wo mu mahanga, yahakanye icyaha cyo gutunda urumogi, avuga ko yavanye muri Kenya garama eshanu (5g) bakamufatana garama ebyiri (2g), kandi ko nazo yazitanze ku bushake.
Avuga ko gutunda urumogi byaba byumvikanisha ko ari ingano nini yaba yari igamije n'izindi nyungu zitari ukurunywa gusa.
Uyu munyamideli yemeye ko yanywaga urumogi ngo rumufashe guhangana n'ikibazo cy'agahinda gakabije, kandi ko yari yaratangiye gufashwa n'abaganga ngo abashe kurureka burundu.
Turahirwa yahishuriye inteko iburanisha ko yari yaraguze itike y'indege yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubonana n'inzobere ifasha abantu kureka ibiyobyabwenge.
Yasabye gufungurwa ngo kuko afite uburwayi bw'agahinda gakabije, agakurikiranwa ari hanze kugira ngo abone uko yivuza.
Ubushinjacyaha bwavuze ko atari ubwa mbere akoze icyaha nk'iki, ko yari yarakatiwe imyaka itatu y'igifungo kandi ubu yari ari mu bujurire, none akaba yongeye gukora icyaha akiri mu bujurire bw'igihano cya mbere.
Ubushinjacyaha buvuga ko yafashwe kubera iperereza ryamukekagaho gukoresha ibiyobyabwenge.
Turahirwa we yavuze ko nta perereza ryakozwe, ko yafashwe kubera ibintu yanditse ku mbuga nkoranyambaga ariko ko yabisabiye imbabazi umukuru w'igihugu, kandi ko n'ubu agikomeje gutakamba.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibi avuze ntaho bihuriye n'ikirego yarezwe.
Ku bireba ibirego biregwa Turahirwa, ingingo ya 263 y'igitabo cy'amategeko y'u Rwanda ivuga ko umuntu uhamwe no kunywa ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y'inyungu rusange.
Iyo ngingo ivuga kandi ko umuntu wese utunda, ubika, ibiyobyabwenge bihambaye iyo abihamijwe n'urukiko ashobora guhanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu ya miliyoni zigera kuri 20Frw.
Iteka rya Minisitiri w'ubuzima ryo muri 2019 rishyira urumogi hamwe na kokayine, heroyine na mugo, mu rwego rw'ibiyobyabwenge bihambaye.
Gusa ikiyobyabwenge cy'urumogi ni kimwe mu byiganje bifatanwa kandi bigahanirwa abatari bacye mu Rwanda.
Mu 2023 Turahirwa yemeye mu rukiko gukoresha urumogi ariko ahakana ibindi byaha yaregwaga, yaje gukatirwa gufungwa imyaka itatu, nyuma arekurwa by'agateganyo kandi arajurira, uru rubanza ntirurarangira.
Ni ibiki yari yatangaje ku mbuga nkoranyambaga?
Mu ntangiriro z'ukwezi kwa Mata 2025, hari ubutumwa bwakwiriye ku mbuga nkorambaga mu mafoto bivugwa ko bwanditswe na Moses Turahirwa, uyu munsi mu rukiko yabikomojeho, ahamya ko ubwo butumwa ari ubwe, kandi yabusabiye imbabazi.
Ubwo butumwa ni ubwo ku itariki ya 12 Mata bwo mu buryo bwa 'status', bugaragara ko bwatangajwe kuri konti yo kuri Instagram yitwa 'kwandaseason_1' iri mu izina rya Moïse Turahirwa, ubu ntibukigaragara ku rubuga kuko bwaje gusibwa butamaze amasaha.
Ubwo butumwa bufite umutwe uvuga ngo "Nakuze Nanga Kagame Ninkotanyi zose bro!"
Ubwo butumwa bukomeza bugira buti: "Inkotanyi zafunze data Pasteur zimuziza ubusa."
Turahirwa avuga ko ubwo yajyaga mu mujyi wa Kamembe 'muri Rusizi' ubwa mbere, afite imyaka itandatu, yari ari kumwe na nyina agiye gusura se wari ufungiye mu mujyi wa Cyangugu.
Ati: "Inkotanyi yakubise ikiboko Papa ari gushaka uburyo yansuhuza kubera iminota micye babahaga yo gufata injyemu twabazaniye. Yasubiye mu gihome [muri gereza] ntamusuhuje."
Mu butumwa bwe kandi yongeyeho ko yaraye arira ubwo yamenyaga ko Perezida azambara ishati yahanze. Icyo gihe ngo yari afite imyaka 28. Ati "Sindababarira Kagame n'Inkotanyi zose."
Nyuma y'ubwo butumwa bwavuzwe cyane, ibya Moses Turahirwa ntibyamenyekanye neza kugeza ubwo tariki 22 Mata urwego rukora iperereza ku byaha rwavuze ko Turahirwa afunze ashinjwa gupimwa bagasanga yakoresheje ibiyobyabwenge.
Uyu munsi, nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwavuze ko ruzatangaza icyemezo ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo kuri Turahirwa ku wa gatanu tariki 09 Gicurasi 2025, ni mu gihe kandi afunzwe by'agateganyo.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA