Abategetsi bo muri Ukraine bavuga ko abantu nibura 14 bakomerekeye mu gitero kinini cya misile n'indege nto z'intambara zitajyamo umupilote (drone) Uburusiya bwagabye ku murwa mukuru Kyiv.
Igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere cyavuze ko Uburusiya bwohereje 'drone' 250 n'ibisasu 14 bya misile zo mu bwoko bwa 'ballistic' kuri Kyiv, biteza umuriro mu nzu zituwemo n'abantu.
Cyabaye kimwe mu bitero binini cyane bikomatanya intwaro zitandukanye kigabwe kuri uwo mujyi kuva intambara itangiye.
Igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere cyavuze ko cyahanuye misile esheshatu na 'drone' 245.
Ku rubuga nkoranyambaga X, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yanditse ati: "Hamwe na buri gitero nk'iki, isi irushaho kumenya neza ko nyirabayazana yo gukomeza intambara iri i Moscow [mu murwa mukuru w'Uburusiya]."
Uru rukurikirane rw'ibisasu na 'drone' rwabaye mu gihe Uburusiya na Ukraine birimo kwitabira igikorwa cyo guhererekanya imfungwa cyemeranyijweho nyuma y'ibiganiro abategetsi bo ku mpande zombi bagiranye muri Turukiya.
Zelensky yavuze ko icyo gitero cyabaye "ijoro rigoye", avuga ko habayeho inkongi z'umuriro n'ibiturika mu ngo zo mu bice bitandukanye i Kyiv, no ku bucuruzi bwaho, ndetse n'imodoka zangijwe n'ibitero cyangwa ibyahubukaga bivuye hejuru.
Olha Chyrukha, umuturage w'imyaka 64 utuye hanze gato y'i Kyiv rwagati, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: "Nifuza ko bemeranya ku gahenge. Gutera ibisasu ku bantu nk'uku - abana b'inzirakarengane. Umwuzukuru wanjye w'umukobwa w'imyaka itatu yaborogaga yahiye ubwoba."
Zelensky yavuze ko "ibihano by'inyongera byibasira inzego z'ingenzi z'ubukungu bw'Uburusiya" ari byo byonyine bishobora gutuma Uburusiya bwemera agahenge.
Muri iki cyumweru, Uburusiya bwavuze ko Ukraine yohereje 'drone' ziturika zibarirwa mu magana muri icyo gihugu, harimo n'ibitero kuri Moscow. Minisiteri y'ingabo y'Uburusiya yavuze ko 'drone' 485 zahanuwe.
Kuri uyu wa gatandatu, Zelensky yatangaje ko imfungwa 307 z'Abanya-Ukraine zasubiye mu rugo, bijyanye n'amasezerano yo guhererekanya imfungwa n'Uburusiya.
Ku wa gatanu, Ukraine n'Uburusiya byahererekanyije abasirikare n'imfungwa bose hamwe 390 kuri buri ruhande.
Cyabaye kimwe mu bikorwa binini cyane cyo guhererekanya imfungwa kibayeho hagati y'ibihugu byombi, kuva Uburusiya bugabye igitero gisesuye kuri Ukraine muri Gashyantare (2) mu mwaka wa 2022.
Buri gihugu muri ibi byombi cyemeye gutanga imfungwa 1,000.
Perezida w'Amerika Donald Trump, wasezeranyije ariko kugeza ubu wananiwe kurangiza intambara, yumvikanishije ku mbuga nkoranyambaga ko uku guhererekanya imfungwa "gushobora kugeza ku kintu kinini???".
Mu mpera y'icyumweru gishize, Trump yaganiriye kuri telefone na Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin ku kurangiza intambara. Nyuma y'icyo kiganiro, Trump yavuze ko Uburusiya na Ukraine byari gutangira "aka kanya" ibiganiro bigamije agahenge.
Ariko Putin yavuze gusa ko Uburusiya buzakorana na Ukraine ku gukora "inyandiko ishobora kuzageza ku masezerano y'amahoro", ntiyavuga ku busabe bw'agahenge k'iminsi 30.
Src: BBC

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA