AMAKURU AHERUKA

U Rwanda rugiye gutangira kugura zahabu zo kwizigama

Banki Nkuru y'u Rwanda 'BNR' yatangaje ko u Rwanda rugiye gutangira umushinga wo gushora imari mu kugura zahabu zizifashishwa nk'ubwizigame bw'igihugu nka Amadovize, nkuko byari bisanzwe bikorwa mu madorali y'Amerika.


Ibi byagarutsweho na Guverineri w'iyi Banki Soraya Hakuziyaremye wasobanuye ko ari icyemezo kigamije gufasha igihugu kubaka ubukungu butajegajega ku buryo burambye.


Abasesengura iby'ubukungu bavuga ko kuba u Rwanda rugiye gutangira gukora ubwizigame muri zahabu ari icyemezo cyiza, kuko n'ibindi bihugu ku Isi ariyo nzira byahisemo mu rwego rwo kwirinda ingaruka zituruka kuri politiki mpuzamahanga itavugwaho rumwe mu bucuruzi.


Ku rundi ruhande ariko bavuga ko bidakwiye ko ubwizigame bwose 100% bw'igihugu bwashyirwa muri Zahabu zonyine.


BNR ivuga ko ifite ubwizigame bw'amadovise (Amadorali y'Amerika) ahagije yafasha igihugu kugura ibyo cyifuza byose mu gihe cy'Amezi 4,7.


Ubu buryo bwo gukora ubwizigame muri Zahabu, buzaza bwunganira ubu bwari busanzwe bwo kwizigama mu Madorali y'Amerika.


Kugeza ubu ntabwo haramenyekana ingano cyangwa agaciro k'ishoramari rizashyirwa muri uyu mushinga wo kugura Zahabu zizifashishwa nk'ubwizigame bw'igihugu.

Comments