Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa yavuze ko nta kintu gikomeye cyabaye ubwo umugore we Brigitte yamusunikaga mu maso igihe bari bageze muri Vietnam mu gutangira uruzinduko rwabo muri Aziya y'amajyepfo ashyira uburasirazuba.
Mu mashusho yakwirakwiriye henshi, Brigitte Macron aboneka asunika afashe mu maso umugabo we mbere y'uko bombi basohoka mu ndege ya perezida ku wa mbere nijoro.
Nyuma y'uko asunitswe Macron yahise abona ko yari mu muryango w'indege aho 'camera' zimubona, maze abibonye arapepera nko kugaragaza ko nta kibazo arimo.
Brigitte we muri ako kanya akomeza kutaboneka ari aho 'camera' zitabona.
Ayo mashusho yakwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga, benshi bavuga ko biboneka ko Macron yagiriwe nabi n'umugore we.
Nyuma gato, aba bashakanye mu 2007 bamanuka mu ndege intambwe ku yindi, ariko Brigitte yanze gufata ku kaboko k'umugabo we.
Kuri ayo mashusho, Macron yabwiye abanyamakuru i Hanoi – umurwa mukuru wa Vietnam – ati: "Twarimo dutebya n'umugore wanjye…Nta kindi kirimo."
Yaburiye ko ubu atari ubwa mbere mu gihe cya vuba amashusho ye ibirimo bihinduwe n'abantu yise "abasazi".
Ubwo yasuraga Ukraine hari amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga avana ikintu cy'umweru ku meza muri gariyamoshi.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze – nta bimenyetso bibihamya – ko icyo kintu ari 'cocaine'. Macron yavuze ko ari urupapuro rwo kwihanaguza kandi ibiro bye byavuze ko abavuze ibyo ari abanzi b'Ubufaransa bakwiza amakuru atari yo.
Ku wa mbere, Elysée – ibiro bya perezida w'Ubufaransa, byavuze ko iriya video yo muri Vietnam yari "umwanya perezida n'umugore we barimo bihugenza mu gutebya bwa nyuma mbere yo gutangira uruzinduko rwabo".
Ni ubwa mbere mu myaka hafi 10 perezida w'Ubufaransa asuye Vietnam, mu gihe ubu iki gihugu cy'i Burayi gishaka kuzamura umubano wacyo n'iki cyahoze gikoroniza.
Src: BBC

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA