AMAKURU AHERUKA

RGB yafunze kwa Yezu Nyirimpuhwe

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwatangaje ko rwahagaritse by’agateganyo amasengesho abera ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango, kugeza hashyizweho ingamba zituma hatazongera kubaho ibibazo byashyira abahasengera mu kaga.


Ibaruwa RGB yandikiye umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabyayi, Dr Ntivuguruzwa Barthazar, igaragaza ko aho amasengesho abera kuri iyo ngoro hatujuje ibisabwa bijyanye no kubungabunga umutekano n’ituze ry’abahagana.


Iyi baruwa yashyizweho umukono ku wa 17 Gicurasi 2025, ivuga ko guhagarika by’agateganyo amasengesho ngarukakwezi na ngarakumwaka ku ngoro yo Kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango, biri mu rwego rwo gushaka ingamba zo kubungabunga ubuzima bw’abasengera kuri iyo ngoro.


By'umwihariko iyi baruwa yibutsa ingingo z’amategeko zashingiweho iki cyemezo, ikomeza igaragaza ko mu masengesho yo ku wa 27 Mata 2025, habaye umuvundo w’abantu benshi ku buryo byateje impanuka abantu bamwe bakahakomerekera.






Comments