AMAKURU AHERUKA

ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWINJIRA MURI POLISI Y’U RWANDA KU RWEGO RW’ABA OFISIYE BATO

Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo rimenyesha abantu bose bifuza kwinjira muri Polisi ku rwego rw’aba Ofisiye bato (Cadet course) ko bazatangira kwiyandikisha ku cyicaro cya Polisi mu karere (DPU) batuyemo kuva tariki ya 07/05 kugeza tariki 17/05/2025, saa 08h00 -17h00 z’umugoroba mu minsi y’akazi, nk'uko bigaragara ku mugereka w'iyi nkuru.

 

Ibisabwa kugira ngo umuntu ubyifuza yiyandikishe harimo: 

Kuba ari umunyarwanda.

Kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 25.

Kuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) cyangwa afite icyiciro cya mbere cya kaminuza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (A1 IPRC).

Abize ibijyanye n’ibarurishamibare (Statistics), ubuvuzi (Medicine), ubuvuzi bw’amatungo (Veterinary Medicine), ubuforomo (Nursing), uburezi (Education), na “engineering” barakanguirwa kwiyandikisha.

Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire byemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge.

Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya Leta.

Kuba afite ubuzima buzira umuze.

Kuba atarigeze akatirwa n’inkiko igifungo kirengeje amezi atandatu.

Kuba yiteguye gukorera aho ariho hose mu gihugu.

Polisi yongeye kwibutsa abujuje ibisabwa ko bagomba kuza bitwaje formulaire yuzujuje neza irimo ifoto ngufi (photo passport), iboneka ku rubuga rwa Polisi (www.police.gov.rw). Fotokopi y’indangamuntu, fotokopi y’impamyabumenyi, n’icyemezo kigaragaza ko ari indakemwa mu mico no mu myitwarire.





Comments