Polisi y'Igihugu yatangaje ko yamaze kumuta muri yombi, nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwe mu bagabo bari bashinzwe umutekano wo mi kibuga wateze umwana wirukaga akitura hasi bikomeye.
Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025, ku kibuga cya Kigali Pelé Stadium nyuma y’umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Police FC, wanasize Rayon Sports itsinze igitego 1-0 Police FC.
Polisi y'u Rwanda ibinyujije kuri X, yasubije Umunyamakuru wa Radio na TV1 wibazaga niba koko umusekirite atafashwe ngo akurikiranwe.
Polisi yanditse iti “Umusekirite wagaragaye atega umwana mu mukino wahuje Police FC na Rayon Sports kuri Pelé Stadium yamaze gufatwa kugira ngo akurikiranwe ku cyaha yakoze.”
Mu mashusho bigaragara ko uwo mwana yatezwe yiruka akikubita ku kibaho cyari ku kibuga agahita yitura hasi abanje umutwe.
Umuvugizi wa Polisi, CP Boniface Rutikanga, yabwiye Imvaho Nshya ko umwana watezwe akitura hasi, yakomeje gufana kandi agatahana n’abandi ariko ko bakomeje kumushakisha.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA