Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi 2025, Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Mu bo yemereye harimo Ambasaderi Khalid Musa Dafalla wa Sudani; Viacheslav Yatsiuk wa Ukraine; Dr. Habib Gallus Kambanga wa Tanzania na Alfredo Dombe wa Angola.
Mu bandi ba Ambasaderi, Perezida Kagame yakiriye barimo Sylver Aboubakar Minko Mi Nseme wa Gabon; Tone Tinnes wa Norvège; Abdelkerim Ahmadaye Bakhit wa Chad na Paul Molong Akaro wa Sudani y'Epfo.
Perezida Kagame yakiriye kandi Luis Alejandro Levit uhagarariye Argentine; Vu Thanh Huyen wa Vietnam na Ilyas Ali Hassan uhagarariye igihugu cya Somalia.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA