Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Gicurasi 2025, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Paris mu Bufaransa aho yakiriwe na mugenzi we Emmanuel Macron.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, Perezida Kagame yaganiriye na Macron ku bibazo byerekeye Isi ndetse n'imikoranire itanga umusaruro hagati y'u Rwanda n'igihugu cy’u Bufaransa.
Kugeza ubu, u Rwanda n’u Bufaransa bifitanye imikoranire mu nzego zitandukanye nk’uburezi (mu bijyanye no guteza imbere ururimi rw’Igifaransa), ubukungu, umutekano n’ishoramari n’ibindi.
Muri rusange, umubano uri mu nzira nziza, wubakiye ku kwiyunga, gukemura ibibazo by’amateka, no kongera ubufatanye mu nyungu rusange.
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA