AMAKURU AHERUKA

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we mu Bufaransa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Gicurasi 2025, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Paris mu Bufaransa aho yakiriwe na mugenzi we Emmanuel Macron.

 

Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, Perezida Kagame yaganiriye na Macron ku bibazo byerekeye Isi ndetse n'imikoranire itanga umusaruro hagati y'u Rwanda n'igihugu cy’u Bufaransa.

 


Kugeza ubu, u Rwanda n’u Bufaransa bifitanye imikoranire mu nzego zitandukanye nk’uburezi (mu bijyanye no guteza imbere ururimi rw’Igifaransa), ubukungu, umutekano n’ishoramari n’ibindi.

 

Muri rusange, umubano uri mu nzira nziza, wubakiye ku kwiyunga, gukemura ibibazo by’amateka, no kongera ubufatanye mu nyungu rusange.



Comments