Umushumba w’amatungo magufi yo mu bwoko bw'ihene mu karere ka Nyanza arakekwaho gusambanya itungo ry’inkoko rigapfa.
Ibi bikaba byarabereye mu Mudugudu wa Nyagatovu mu kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza nk'uko ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru cyabitangaje.
Umukuru w’Umudugudu wa Nyagatovu, yavuze ko uyu musore w'imyaka isaga 18, ubwo ku wa 18 Gicurasi 2025, yari asoje inama yari yaremesheje, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, umwe muri ba Mutwarasibo, yageze iwe asanga inkoko ye yapfuye.
Uyu avuga ko yihutiye kumumenyesha ariko umushumba wa Mutwarasibo aramwikanga, ajya mu yindi nzu yari asanzwe abamo.
Mudugudu akomeza avuga ko yohereje ushinzwe umutekano mu rugo rwa Mutwarasibo, agezeyo umushumba arahamagazwa, aza yambaye ubusa ndetse n’inkoko yari yazanye amaraso mu kibuno, yanapfuye babona ko yari yayifashe ku ngufu.
Umukuru w’Umudugudu ati ”Barebye ku gitsina cy’umushumba babona hariho amaraso maze uwo mushumba bahita bumuzana mu nama aho twayikoreraga.”
Uriya mukuru w’umudugudu yakomeje avuga ko umushumba nawe ubwe yemera ko yasambanyije iriya nkoko kugeza ipfuye.
Umukuru w’umudugudu yemeje ko yabibwiye Polisi nayo imubwira ko nyir’inkoko yajya gutanga ikirego ko inkoko ye yishwe n’umushumba.
Uriya mukuru w’umudugudu yavuze ko yabonaga arebeye inyuma uriya mushumba nta kibazo afite cyo mu mutwe.
Biravugwa ko umushumba atahise atabwa muri yombi, ndetse ko nyiri nkoko atatanze ikirego ahubwo yoherejwe iwabo bivugwa ko ari mu kagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza.
Bikekwa ko impamvu yaba yarateye uyu mushumba gusambanya iri tungo, ari uko yaba yari yanyoye ikiyobyangwenge cy’urumogi.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA