Abakobwa batandatu n'abahungu icumi bigaga mu mwaka wa Gatandatu ku ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS, birukanwe burundu umunsi umwe bashinjwa imyitwarire idahwitse irimo gusuzugura, gusimbuka ikigo, ubusinzi no kurwana.
Ubuyobozi bw’Ikigo giherereye mu murenge wa Kigoma muri Nyanza, burega aba banyeshuri gusohoka ikigo banyuze ahatemewe, kunywa inzoga bagasinda no kuba batambara imyambaro yishuri.
Jerome Mbiteziyaremye uyubora ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS yabwiye itangazamakuru ko bariya banyeshuri birukanywe burundu.
Yakomeje avuga ko bariya banyeshuri bagiye bihanangirizwa mu bihe bitandukanye, banahabwa ibihano bito bito ariko bakanga guhinduka ku buryo bagiye banatumwa ababyeyi ariko ibyo bahaniwe ntibabihindure.
Bamwe mu bantu ba hafi n’aba banyeshuri, bavuga ko basa n’abari barigize ibihazi bityo kubirukana byari byaratinze.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nadine Kayitesi, yemeje ko ubuyobozi bw’ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS bwababwiye ko bwirukanye abanyeshuri kubera amakosa yo gutoroka ikigo n’ijoro bakajya mu isantiri bakanywa inzoga, bagarutse basimbuka ikigo.
Abanyeshuri 15 birukanwe bemerewe kuza gukora ikizamini cya leta haba icyanditse na ‘Pratique’ ariko batajya mu kigo ngo babemo ahubwo baba hanze yacyo ndetse ntibemerewe kuza kwigira mu kigo.
Mu birukanwe burundu uko ari 16 umwe muri bo we ntiyemerewe gukora ikizamini cya leta kuko we ubuyobozi bw’ishuri bumurega amakosa akomeye arimo no gushaka kurwanya umwarimu no kumumenera telefoni.
Ibyo byiyongeraho ko yashatse no kumutegera mu nzira ariko hakitabazwa inzego z’umutekano.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA