Mu mwaka wa 2018, umumotari yishyuraga amafaranga ibihumbi 42Frw y'ubwishingizi bwa moto ku mwaka. Ni mu gihe ubu ufite moto itwara abagenzi, ayishyurira ubwishingizi bw'ibihumbi 180Frw, bisobanuye ko bwikubye inshuro zirenga 4.2 kuko hiyongereyeho ibihumbi 138frw.
Mu kiganiro na Televiziyo y'Igihugu, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gitanga Serivisi z'Ubwishingizi mu Rwanda, Radiant Insurance Company Ltd, Marc Rugenera, yasobanuye impamvu y'izamuka ry'ibi biciro by'ubwishingizi.
Uyu muyobozi asobanura ko muri 2019, bishyuriye impanuka z'abamotari ibihumbi 2,657, ni mu gihe 2024 yo yarangiye impanuka 4,897 zitumye ubwishingizi bwishyura amafaranga y'umurengera.
Uku kwiyongera kw'impanuka guterwa ahanini n'umubare munini wa za moto ukomeje kuzamuka buri munsi.
Uyu muyobozi muri Radiant itanga ubwishingizi yagaragaje ko kuba ibiciro by'ubwishingizi byiyongera ahanini bijyana n'uko ibiciro ku masoko na byo bizamuka.
Iyi sosiyete yahishuye uburyo yishyuye Miliyari 2 na Miliyoni 992 muri 2019, kandi ayo bari binjije ari Miliyari imwe na Miliyoni 490. Aho bahereye basaba ko ubwishingizi bwongerwa.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA