Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gicurasi 2025, mu kigo cya Nkumba hasojwe itorero ry'Indashyikirwa icyiciro cya kane. Ni itorero ry'Intore mu Ikoranabuhanga zirenga 500 zaturutse mu Burasirazuba, Amajyaruguru, Umujyi wa Kigali no muri Muhanga na Kamonyi byo mu Ntara y'Amajyepfo.
Umuhango witabiriwe na Guverineri Gahunde Maurice, Asiimwe Innocent uhagarariye ikigo giteza imbere ikoranabuhanga 'RISA' n'abandi bayobozi mu nzego zinyuranye z'igihugu.
Nyuma yo kubaha impanuro zijyanye no kunoza neza inshingano bagomba umuturage, Guverineri Gahunde yasinyanye nabo imihigo irebana no kwifashisha ikoranabuhanga bakamagana ingengabitekerezo ya jenoside ndetse n'imvugo zibiba urwango zigaragara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Amakuru atugeraho, avuga ko ibi birori byo gusoza iri torero byabanjirijwe n'umuhango wo kwinjiza intore mu zindi, zikaba zaranahawe izina ry'ubutore ry'Indashyikirwa.
Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry, ari mu baganirije Intore mu ikoranabuhanga za RISA, yagarutse ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga.
Yaboneyeho kubibutsa ibyiza n’ingaruka z’imikoreshereze mibi yazo, abasaba gushishoza no kugira imyitwarire iboneye birinda ibyaha bikorerwa kuri izo mbuga nkoranyambaga birirwaho umunsi ku wundi.


Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA