Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 kugeza ku ya 20 Gicurasi 2025, mu Mujyi wa Kigali harabera Inama Mpuzamahanga y’Umutekano kuri Afurika (ISCA) izabamo ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru ku bijyanye n’umutekano muri Afurika.
Ku munsi wa mbere wa ISCA2025, inama yo mu rwego rwo hejuru irazasuzuma uburyo Afurika ishobora kwitwara mu Isi yacitsemo ibice ifite ingamba zisobanutse, ibikorwa bihurijwe hamwe, no kwibanda ku kwigira by’igihe kirekire.
Iyi nama imara iminsi ibiri, yitezweho gushimangira ingufu z’imishyikirano z’umugabane n'ingamba zihamye za politiki no gukorana neza n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Muri iyi nama ya ISCA2025, hazasuzumirwamo uburyo Afurika ishobora gukoresha imbaraga zayo kugira ngo iteze imbere inyungu zayo kandi igire uruhare mu bisubizo by’Isi nk’indi migabane.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA