Ibi biherutse gutangazwa n'Umujyi wa Kigali wavuze ko ugiye gushyiraho amasaha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zihagurukira muri za gare, ku buryo umugenzi uri ku cyapa azajya abasha kumenya igihe iri bube imugezeho.
Mu masaha ya mu gitondo abantu bajya ku kazi cyangwa nimugoroba bataha, usanga bategerereje imodoka bari mu nzu zabugenewe zubatswe ku byapa imodoka zihagararaho by’igihe gito cyane.
Gusa, usibye kuhategerereza imodoka, bamwe mu bagenzi bavuga ko utu tuzu dufasha na benshi by’umwihariko mu gihe hari izuba ryinshi cyangwa imvura.
Tumwe muri utu tuzu usanga harimo murandasi (Internet) ku buryo iyo umugenzi ategereje imodoka ashobora kuyikoresha bigatuma atarambirwa.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, avuga ko usibye kwifashishwa n’abagenzi, utu tuzu hari n’ibindi Umujyi wa Kigali ugiye kongeramo, agasaba ubufatanye mu kudufata neza.
Abakunze gutega imodoka mu Mujyi wa Kigali, bishimira ko byaba ari intambwe nziza, mu gihe muri utu tuzu bazajya bamenyeramo igihe imodoka iri bubagerereho bityo bagakurikirana gahunda zabo neza.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA