Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Gicurasi 2025, bwa mbere mu Rwanda, umwana w'amezi ucumi yavuwe kanseri idasanzwe bamubaze.
Iki gikorwa cyakozwe n'inzobere z'abaganga b'Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali 'CHUK', ku bufatanye n'izo muri Kaminuza ya 'Michigan Surgery' yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nk'uko byashyizwe ahabona na CHUK, izi nzobere ziyobowe na Alain Jules wa CHUK na Robin Petroze zagerageje kubaga umwana w'amezi 10 wari ufite Kanseri y'Umwijima; ibintu byemezwa ko bibayeho bwa mbere mu Rwanda.
Kugeza ubu mu Rwanda, kubaga ni bumwe mu buryo buhambaye bwifashishwa mu kuvura uburwayi butandukanye burimo na kanseri, nyuma y'uko byagaragaye ko ubu buryo bushobora gutanga umuti urambye, inzobere zihitamo kubwifashisha uko iterambere mu buvuzi rigenda ryiyongera.
U Rwanda rukomeje kuba igicumbi cy'ubuvuzi buteye imbere aho rwihaye ingamba yo kugabanya ikiguzi, n'umubare w'abajya gushakira serivisi z'ubuvuzi hanze binyuze mu guteza imbere ibikorwa remezo, kongerera ubushobozi abaganga n'ibindi.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA