Kuri uyu wa Kabiri, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, raporo y'Urwego rw'Ubugenzuzi Bukuru bw'Imari ya Leta y'umwaka w'ingengo y'imari warangiye ku wa 30 Kamena 2024.
Yagaragaje zimwe mu mpinduka zagaragaye zirimo kugabanuka kw'amafaranga ya leta yakoreshwaga nabi. Ni nyuma y'igenzura ryakozwe mu bigo 239.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y'umwaka w'ingengo y'imari warangiye ku wa 30 Kamena 2024 yagaragaje ko amafaranga ya Leta akoreshwa nabi yagabanutse, agera kuri miliyari 2,04 Frw mu 2024, avuye kuri miliyari 2,57 Frw.
Iyi raporo igaragaza by'umwihariko imicungire n'imikoreshereze by’umutungo w’Igihugu mu bigo bitandukanye bya leta.
Umugenzuzi Mukuru w'imari ya Leta, avuga ko Leta yagaruje miliyari 3,3 Frw muri miliyari 3,4 Frw yari yanyerejwe, yagombaga kugaruza mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/2024.
Ibigo birimo WASAC, MINICOM, RURA na REB ni byo bishyirwa imbere mu kugaruza amafaranga yari yanyerejwe, nk'uko raporo ibyemeza.
Igipimo cy’amafaranga yakoreshejwe na Leta yagenzuwe kibarirwa kuri 96,1%, bingana na miliyari 6571 Frw.
Alexis Kamuhire, yavuze ko ibigo n’inzego bya Leta 94% byabonye amanota meza mu bugenzuzi byakorewe mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye tariki 30 Kamena 2024.
Ibigo n’inzego bya Leta byabonye raporo zitarimo amakosa (Nta makemwa) mu kubahiriza amategeko n’amabwiriza, byariyongereye bigera kuri 75% bivuye kuri 69%.
Ni mu gihe kandi mu kubyaza umusaruro amafaranga yashowe na Leta, inzego zabonye “Nta makemwa” zageze kuri 66% muri 2024 zivuye kuri 59% mu 2023 mu gihe mu gushyira mu bikorwa inama zitangwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, byiyongereye bigera kuri 60% bivuye 59%.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA