Uganiriye na benshi mu baforomo n’abaforomokazi bamaze imyaka myinshi bita ku barwayi cyangwa se biga uyu mwuga, bahamya ko ikibatera imbaraga cyane ari urukundo rwo kwita ku bababaye, bakaba banishimira aho bamaze kugera bakora ubushakashatsi bwitezweho kuzana impinduka.
Nk'uko bitangazwa n'Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda, uko imyaka ihita, umubare w’abakora muri uru rwego wavuye munsi ya 400 mu mu mwaka wa 1995, kuri ubu bakaba basaga ibihumbi 17 kuzamura.
Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umuforomo, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Gicurasi 2025, bamwe mu baganiriye n'itangazamakuru bavuga ko bashingiye aho bahereye n’aho bageze bashima intambwe bateye muri iyi myaka yose n'ubwo ngo urugendo rutari rworoshye.
Umuyobozi w’Abaforomo n’Ababyaza ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB Benimana Oswald, avuga ko zimwe mu mbogamizi bahura na zo, ari ubuke bwabo butuma bakora amasaha menshi mu cyumweru ugereranyije n’ayo baba bagomba gukora.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza mu Rwanda, André Gitembagara, we yashimye aho uru rwego rugeze haba mu mubare no kongera ubumenyi, bakaba bizeye igisubizo kuri gahunda ya Leta yo gukuba kane umubare w’abakora mu rwego rw’ubuzima.
Mu Rwanda ubu abaforomo bararenga ibihumbi 17, bangana na 59% by’abakozi bose bo mu rwego rw’ubuzima, ndetse abaforomo bavura nibura 80% by’indwara zose zivuzwa mu Gihugu.
Kuri uyu munsi udasanzwe wizihijwe ku isi hose, bamwe mu banyeshuri biga Ubuforomo n'Ububyaza muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Rwamagana, bibumbiye mu itsinda ry'ubushakashatsi NRC (Nursing Research Club) bamurutse bumwe mu bushakashatsi bakoze bwo ku rwego rwo hejuru.
Aba banyeshuri bemeza ko ubushakashatsi bakora buba bufitiye akamaro igihugu n'Isi muri rusange, aho bahera basaba inzego zitandukanye yaba mu buzima na kaminuza kubashyigikira mu bushakashatsi baba batangiye.
Niyonkuru Olivier, umuyobozi w'iri tsinda ry'abashakashatsi 'NRC', yabwiye itangazamakuru ko hari ubushakashatsi bakoze, aho bavumbuye ibikoresho by'isuku abakobwa bifashisha mu gihe cy'imihango bikabarinda uburibwe bajyaga bahura na bwo bukabije.
Mu bindi byagarutsweho n'abari bitabiriye iyi nama ku rwego rw'Igihugu harimo ubutumwa bw'umuyobozi mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Muganga Kayihura Didace, wahishuye ko mu Rwanda hagiye gutangizwa amasomo y'icyiciro cy'ikirenga 'PhD' ku biga Ubuforomo n'Ububyaza.
![]() |
| Abaforomo bishimiye aho bageze |
![]() |
| Umuyobozi wa NRC, Olivier NIYONKURU yagarutse ku bushakashatsi bwakozwe n'abanyeshuri biga Ubuforomo n'Ububyaza |





Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA