Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Gicurasi 2025, Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard, yashimiye abanyeshuri basoje amasomo y'imyuga na Tekinike, avuga ko u Rwanda rukomeje gutera intambwe ishimishije mu burezi buganisha ku gukemura ibibazo bitandukanye.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane, ubwo abanyeshuri bagera ku bihumbi 4,562 basoje amasomo mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro ry’u Rwanda, RP (Rwanda Polytechnic), bahabwaga impamyabushobozi.
Yagize ati "Iyi ni intambwe nziza Rwanda Polytechnic iteye mu gushakira Igihugu abakozi bafite ubumenyingiro bukenewe ku isoko ry’umurimo."
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yashimiye abarangije aya masomo kuba barahisemo kwiga imyuga na tekinike kugira ngo bazashyigikire gahunda y'Igihugu yo kugera ku iterambere rirambye.
Ati "Ariko nkabashimira cyane kuba mwarafashe umwanzuro wo kujya kwiga aya masomo ya tekiniki kubera ko tuzi akamaro kayo, ari ku wayize ari no ku Gihugu cyamubyaye."
Kuva muri Kanama 2024, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa icyiciro cya kabiri cya Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) ituganisha mu Cyerekezo 2050.
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente ati "Kimwe mu by’ingenzi dushyize imbere muri izo gahunda tugomba kwitaho by’umwihariko, ni uguteza imbere ubumenyingiro buzadufasha kwihutisha iterambere ryacu rituganisha ku kuba Igihugu gifite ubukungu bwubakiye ku bumenyi ariko gifite n’inganda nyinshi kandi zikora neza."
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yavuze ko kugira ngo u Rwanda ruzagere ku ntego za NST2, bisaba kuzamura urwego rw'ubumenyi mu myuga na tekiniki.
Ati "Ni muri urwo rwego rero, Guverinoma yashyizeho iri shuri rikuru ryigisha Imyuga na Tekiniki kugira ngo abanyeshuri bacu bashobore kubyiga no ku rwego rwa Kaminuza kandi bagire ubumenyi buzabafasha guhanga ibishya no kwihangira imirimo yabateza imbere."
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yavuze kandi ko Guverinoma y’u Rwanda yashimishijwe n’ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe umwaka ushize, bugaragaza uko abanyeshuri barangije mu 2024 babonye imirimo ndetse n’ikigero cy’uko bishimiwe n’abakoresha babo.
Ati "Ibyo bitwereka ko Rwanda Polytechnic itanga ubumenyi buhamye, kuko ntabwo ari ukubona akazi gusa, ahubwo n’abakoresha barashima umusaruro wavuye muri iri shuri."
Igenzura ryakozwe na Rwanda Polytechnic, ryerekanye ko abarenga gato 70% by’abarangije umwaka ushize mu mashami ya RP, bahise babona akazi cyangwa bagakomeza amasomo yabo.
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente ati "Iki ni ikimenyetso cy’uko tugomba gushishikariza n’urundi rubyiruko rutari rwatangira muri Rwanda Polytechnic kuba rwakwiyandikisha nabo bakagira ayo mahirwe nka ya bakuru babo barangije muri Rwanda Polytechnic."
Src:RBA


Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA