Ku wa Kane tariki ya 22 Gicurasi 2025, Ambasaderi Martin Ngoga yashyikirije Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye.
Martin Ngoga yavuze ko yakiriye neza inshingano yahawe zo kuba ambasaderi ku rwego rw'Umuryango w'Abibumbye, anizeza kuzikora neza mu buryo buteza imbere ibitekerezo bihuriweho.
Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cya Loni i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ngoga yaboneyeho no gushyikiriza Guterres indamutso za Perezida Paul Kagame ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.
Yagize ati “Mbazaniye indamutso za Perezida, Leta ndetse n’Abanyarwanda. Mfashe iyi nshingano mfite ubushake bwo gukorana namwe n’abandi bose bari mu muryango wa Loni no gukorana mu buryo bwubaka mu gushyira imbere ibitekerezo duhuriyeho.”
.jpg)
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA