AMAKURU AHERUKA

Kamonyi: Umugabo yateye umugeri ibiryo, Umugore ahita amwica

 

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugore w’imyaka 33 ukekwaho kwica umugabo w’imyaka 40 babanaga batarasezeranye akoresheje icyuma. 


Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru, bwatangaje ko ibi byabaye ku itariki ya 12 Gicurasi 2025 mu mudugudu wa Nyarubaya, akagari ka Mataba, umurenge wa Ruyenzi, mu Karere ka Kamonyi ubwo umugabo yatahaga yasinze, umugore yamugaburira ibyo kurya yari yatetse akabikubita umugeri bikameneka.

Icyo gihe bararwanye, umugore afata icyuma cya nanjoro akimutera ku ijosi, ku ruhande rw'iburyo, kinjiramo imbere ahita apfa.


Mu ibazwa rye, uregwa yemera icyaha; asobanura ko yateye umugabo babanaga nanjoro ku ijosi yikubita hasi bapfuye ko yaramugaburiye ibiryo akabimena amubwira ko yanze kumubyarira abana. 


Biteganyijwe ko uregwa nahamwa n’iki cyaha akurikiranyweho cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu. 


Comments