Uwase avuga ko kwisanga yabaye umumotari byatewe ahanini n'uko yabuze akazi nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye kandi nta n'ubushobozi buhagije yari afite bwo kwiga kaminuza.
Kuri we, akazi ko gutwara abagenzi kuri moto ngo ni akazi gasaba imbaraga z'umubiri n'iz'ubwenge ariko ngo kakanatanga ubwigenge.
Nk'umukobwa ahamya ko bitoroshye gukora aka kazi, akorera mu mujyi wa Kigali, ariko ngo birashoboka iyo wihaye gahunda.
Mu kiganiro n'itangazamakuru, Uwase yatangaje ko agitangira abo mu muryango we bagiraga impungenge ariko ubu ngo bamaze kubyakira. Dore ko nk'umukobwa agorwa cyane no kuba yataha atinze.
Nubwo bagenzi be ba hafi bakorana ari abagabo, Uwase avuga ko nta kibazo agirana na bo ndetse ko hafi ya bose bamubanira neza.
Yagize ati "Cyeretse iyo batambonye, baramfasha cyane. Umugenzi yaza [umumotari wundi] ati 'banza umutware', we agasigara ategereje ukurikira."
Mu muhanda, akenshi abatwara moto bakunze kurangwa n'umuvuduko wo hejuru no kudatinya gusesera mu murongo w'imodoka.
Yabigarutseho ati "Hari igihe ubona nk'imodoka icumi imbere yawe kandi uhetse umugenzi wihuta. Icyo gihe uzicaho da! Ariko jye nirinda gukabya."
Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ivuga ko nyinshi mu mpanuka ziterwa na moto cyangwa moto zigahutazwa n'impanuka zatewe n'ibindi binyabiziga.
Uwase abajijwe niba adatinya umuhanda kubera impanuka, yavuze ko nta kuntu atagira ubwoba. Ariko agahamya ko impanuka ari impanuka nyine ku buryo rero atareka gukora. Ati "Hari n'ukora impanuka agenda n'amaguru."
Louise asanga aka kazi abakiri bato ndetse n'abakobwa barimo bakwiye kukitabira. Kuri we ngo buri wese yagakora mu gihe abishyizeho umutima.
Ati "Gutwara moto ni akazi keza kuko uba usa n'uwikoresha. Ubona amafaranga yawe macyeya ariko ari ayawe. Ushobora kwikemurira ibibazo utagize uwo usaba."
Muri rusange Louise avuga ko ashobora kubona amafaranga ari hagati ya 7,000 na 15,000 ku munsi iyo yashoboye gukora nibura amasaha arindwi.
Gusa ngo hari igihe haboneka abagenzi benshi akaba yayarenza ariko na we agakora amasaha menshi.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA