Imwe mu miryango 15 ifite amikoro adahagije yo mu murenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke yorojwe inka, ikaba ivuga ko korozwa amatungo ari igikorwa cy’indashyikirwa kuri bo kuko bizatuma bikura mu mibereho mibi.
Imibare y’uko ubuzima bw’abana ihagaze mu Karere ka Gakenke yasohotse mu mwaka ushize wa 2023/2024, yagaragaje ko Umurenge wa Kamubuga ari wo ufite abana benshi bari mu mirire mibi kuko ufite abana 249 mu Mirenge 19 igize aka Karere.
Hari hashize igihe kinini imbaraga nyinshi zishyirwa muri gahunda yatuma iyi mibare igabanuka.
Mu guhangana n’iki kibazo hatanzwe inka 15 zihaka zorojwe imiryango 15 y’amikoro make.
Ni inka zatanzwe n’Itorero Anglikani mu Rwanda Diyosezi ya Shyira, ku bufatanye na Compassion International mu Rwanda n’Akarere ka Gakenke.
Acidikoni Habamenshi Cyprien wo muri Diyosezi ya Shyira avuga ko ibi ari ibikorwa Itorero rikora bijyana n’intego yaryo ya roho nzima iba igomba gutura mu mubiri muzima.
Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu Karere ka Gakenke, Ntoranyi Dieudonne avuga ko izi nka zigomba gukamirwa by’umwihariko abana.
Izi nka zose uko ari 15 zifite agaciro ka miliyoni zisagaho gato 14 z’amafaranga y’u Rwanda abazihawe bakazaziturira bagenzi babo.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA