Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gicurasi 2025, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yakiriye ubutumwa Perezida wa Ghana John Mahama yoherereje mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame.
Ubu butumwa yabushyikirijwe na Dr. Mohamed Ibn Chambas, intumwa yihariye ya Perezida John Mahama, wabonanye na Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gicurasi 2025.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku butwererane mu nzego zinyuranye, zirimo ubucuruzi, igisirikare n'umutekano ndetse n'ibindi.
Mu mpera za 2024, ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bw'u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe yakiriye impapuro za Ambasaderi wa Ghana 'Ernest Yaw Amporful'.
Ahanini, umubano w’u Rwanda na Ghana ugamije kunoza imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi, binyuze mu guteza imbere ibikorwa birimo n'ubucuruzi.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA