AMAKURU AHERUKA

BK Arena yahaye akazi abarenga ibihumbi 16 mu mwaka umwe

Kyle Schofield uyobora QA Venue Solutions, ari nayo ishinzwe gucunga inyubako ya BK Arena, avuga ko binyuze mu bikorwa binyuranye iyi nyubako yakira, hahanzwe imirimo isaga ibihumbi 16 mu gihe cy'umwaka wa 2024.


Ibi yabitangarije mu nama ya “BAL Innovation Summit 2025” yigira hamwe uguhanga ibishya muri Siporo yateguwe na BAL ( Basketball Africa League) n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, binyuze muri Visit Rwanda.


Kimwe mu byagarutsweho n’abayobozi mu nzego zinyuranye, abashoramari muri uru rwego, abanyempano n’abanyabigwi, ni uko urwego rwa siporo rudakwiye kuba rufatwa nk’urusanzwe kuko rushowemo imari rwagira uruhare rukomeye mu kwagura ubukungu bwa Afurika.


Emmanuel Assiak, ushinzwe ishoramari muri Banki yita ku iterambere ry’ubucuruzi butumiza bukanohereza ibicuruzwa hanze, AFREXIM Bank, yavuze ko aho urwego rwa siporo n’imyidagaduro bigana, kutarubyaza umusaruro ari igihombo.


Yagize ati “Uru rwego kandi byagaragaye ko mu bihe biri imbere ruzaba rwihariye 10% by’umusaruro mbumbe w’isi, bingana na Miliyari 200 z’amadorali. Rero, uyu niwo mwanya ngo abashoramari bafate iya mbere kandi igihe ni iki.”


Kyle Schofield, Umuyobozi Mukuru wa QA Venue Solutions, ari nayo icunga inyubako ya BK Arena, asanga impano zihari, ndetse n’ibikorwaremezo henshi bimaze gushyirwaho ku mugabane wa Afurika, gusa akagaragaza ko igikunze kuba imbogamizi ari imyumvire ku mikoreshereze yabyo.


Aha niho yahereye agaragaza ko u Rwanda ari urugero rw’ibishoboka kuko kwegereza ibikorwaremezo abaturage bibateza imbere ndetse n’Igihugu cyikabyungukiramo


Yagize ati “Hamwe ibi bikorwaremezo bifatwa nk’ibyakira amarushanwa akomeye kuruta uko byaba ibyo gushyigikira impano z’urubyiruko. Kubyegereza abaturage mu Rwanda, byatumye muri iyi myaka 4 ishize, usanga ibyakozwe nk’umusanzu wa BK Arena bibarirwa muri Miliyoni 50 z’amadorali. Mu mwaka ushize, twahanze imirimo ibihumbi 16.”


BK Arena yatashywe ku mugaragaro na Perezida Kagame mu 2019, ikaba yakira ibikorwa birenga 70 buri mwaka birimo n’amarushanwa Mpuzamahanga nka BAL na Move Afrika.


Src: RBA


Comments