Ibaruwa y'uwitwa Bikorimana Jean Bosco wo mu karere ka Gisagara mu Ntara y'Amajyepfo, ikomeje gutangaza benshi nyuma y'uko ikwiriye ku mbuga nkoranyambaga irimo ubutumwa busaba Leta kuvugurura itegeko rigenga gushyingiranwa.
Yagize ati "Mbandikiye nsaba ko mu bushishozi bwanyu mubonye bikwiye, mwadukorera impinduka mu itegeko nimero 32/2016 mu ngingo yaryo y' 166 rigenga abantu n'umuryango.
Bikorimana yasabye ko hakongerwamo ingingo y'Itegeko itegeka abifuza kurushinga ko babanza bakabana amezi 6 nk’umugore n’umugabo, mbere yo gusezerana imbere y’umwanditsi w’irangamimerere.
Uyu mugabo wanditse ibi, ahamya ko bizafasha kumenyana neza, banamenye neza niba ibyo kubana bazabishobora hakiri kare.
Yongeyeho ati "Ndabibutsa ko ibi bisanzwe bikorwa no mu bindi byiciro by’ubuzima, urugero: - Mu kazi ka Leta amukozi ahabwa amezi 6 y’igerageza
- Mu bucuruzi, umuguzi ahabwa amezi 12 y’igerageza azwi nka garanti.
Asoza ubusabe bwe yandikiye Inteko Ishinga Amategeko, yarengejeho ko hagize umwana uvuka mu gihe cy'iryo gerageza yajya agengwa n'itegeko rirengera abana bavutse ku babyeyi batandukanye.
Iyi baruwa n'ubwo yagiye ku mugaragaro, ntibigaragara ko yaba yarakiriwe n'Inteko yandikiwe, ndetse birashoboka ko ari igitekerezo bwite cy'uwitwa Bikorimana.
NB: Umwanditsi aracyasuzuma umwimerere w'iyi nyandiko.jpg)
.jpg)
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA