AMAKURU AHERUKA

Amadosiye ibihumbi 73 yakurikiranywe hashingiwe ku makuru yatanzwe na Rwanda Forensic Institute (RFI)


Amadosiye asaga ibihumbi 73 yakurikiranywe hashingiwe ku makuru yatanzwe n’Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera bw'u Rwanda (Rwanda Forensic Institute, RFI).

Ni kimwe kandi mu byo ubuyobozi bw’iki kigo bwamurikiye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Repubulika ya Gambia, Hassan Bubakar Jallow wagisuye kuri uyu wa Gatatu.

Iki kigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, ni kimwe mu bitanga umusanzu ukomeye mu butabera.

Nyuma yo gusura iki kigo ari kumwe n’intumwa ayoboye, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Gambia Hassan Bubakar Jallow, wanabaye Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko mpuzamahanga mpanabyahaha rwashyiriweho u Rwanda, yashimiye imiyoborere y’igihugu kigeze ku iterambere rikataje nyuma y’imyaka 31 kivuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute), Dr Charles Karangwa avuga ko akazi gakorwa n’iki kigo ari ikimenyetso cyo kwigira no kwishakamo ibisubizo.

Ahamya ko mu myaka 5 ishize, iki kigo cyatumye hatangwa ibisubizo ku madosiye ibihumbi 73 y’ubutabera.

Kimwe mu bintu by’ingenzi byaranze uruzinduko rwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Gambia, Hassan Boubacar Jallow, ni uguhura na Perezida Kagame bakagirana ikiganiro, aho yavuze ko bibanze ku byateza imbere ibihugu byombi.

Ni umunsi wa Gatatu muri 4 w'uruzinduko rwa Perezida w' Urukiko rw'Ikirenga wa Repubulika ya Gambia, Hassan Boubacar Jallow yatangiriye mu Rwanda kuva kuri uyu wa Mbere rugamije kunoza imikoranire hagati y'ibihugu byombi yo gutanga ubutabera bunyuze abaturage b'ibihugu byombi.

Comments