Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, yabwiye abayobozi ba Afurika ko ifite ibikenewe byose byayifasha kugera ku iterambere rikomeye, yaboneyeho no kubasaba kudahora bategereje inkunga ziva hanze.
Ibi yabigarutseho mu nama ya 'Africa CEO Forum' y'Ihuriro ry'Abayobozi Bakuru b'Ibigo byigenga muri Afurika, yabereye i Abidjan muri Côte d'Ivoire, guhera kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Gicurasi 2025.
Ni inama yitabiriwe n'abasaga 2000 barimo Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma, abayobora ibigo by'abikorera, abo mu nzego zifata ibyemezo n'abandi baturutse mu bihugu bisaga 70.
Africa CEO Forum igamije gufasha Afurika kwishakamo ibisubizo hibandwa ku mahirwe uyu mugabane ufite, ndetse no gushakira hamwe ibisubizo ibibazo byugarije iterambere rya Afurika. Inama nk'iyi iheruka kubera i Kigali muri 2024.
Mu butumwa yatangiye muri iyi nama y’iminsi ibiri, Perezida Kagame, yavuze ko Afurika ifite byinshi byayifasha mu kugera ku iterambere ariko usanga hakiri ikibazo cyo kutamenya gukoresha neza ibyo ifite birimo umutungo n'abakozi.
Perezida Kagame agaruka mu bikwiye gukorwa, yabwiye abitabiriye inama ko Afurika ikwiye kwima amatwi ibiyica intege, ahubwo igashyira imbaraga mu kubyaza umusaruro amahirwe ahari mu kubaka ubukungu butajegajega.
Ku rundi ruhande Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa, we yavuze ko kugira ngo ibi bigerweho, Afurika ikwiye gushyira hamwe maze urwego rw'abikorera rukagaragarizwa amahirwe uyu mugabane ufite hibandwa cyane mu kubyaza umusaruro Isoko Rusange rya Afurika.
Perezida Kagame, yanavuze ko hakiri uguhuzagurika kwa bamwe mu bayobozi bo ku Mugabane wa Afurika, aho badashyira mu bikorwa ibyo baba bemeranyije gukora, ahubwo bagahanga amaso amahanga.
Mu bandi bagize icyo bavuga harimo Perezida wa Sénégal, Bazirou Diomaye Faye, na we washimangiye ko iterambere rirambye Afurika ikeneye rikwiye kujyanishwa n'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga rigezweho, akaba yanatanze urugero ku Rwanda afata nk'icyitegererezo.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA