Kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Gicurasi 2025, Abakozi b'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini no kugenzura amashuri 'NESA' basuye amashuri atandukanye yigisha imyuga n'ubumenyingiro azwi nka TVET hirya no hino mu gihugu.
Ni mu rwego rwo kugenzura ireme ry’uburezi riyatangwamo, hanarebwa icyakorwa ngo uburezi buyatangirwamo bukomeze kuba nta makemwa, nk'uko byemezwa na Niyonteze Albert ukorera NESA muri ubu bugenzuzi.
Bamwe mu banyeshuri basuwe na NESA ni abo mu karere ka Rusizi mu Ntara y'Iburengerazuba, bavuga ko bishimimiye kuba ibigo bigamo byakorewemo ubugenzuzi, ibintu babona bizatuma barushaho kwiga neza ndetse ibibazo byinshi bafite mu myigire bigakemuka.
Akamaro k'ubu bugenzuzi kanemezwa na Pio Nambajimana uyobora ishuri rya La Lumiere Gashonga TSS ryasuwe. Avuga ko nk'abayobozi n'abari mu, ubugenzuzi butuma barushaho gukora neza.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA