AMAKURU AHERUKA

Abandi Bapolisi 320 b'u Rwanda bagiye koherezwa mu butumwa hanze

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 06 Gicurasi 2025, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano yagejeje impanuro ku bapolisi 320 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santrafurika. 


Aba bapolisi bitegura kujya hanze mu butumwa bw'amahoro, bagabanyijemo amatsinda abiri akazagenda mu bice bitandukanye.


Polisi y'u Rwanda yatangaje ko itsinda rimwe rizajya Kaga Bandoro rigizwe n’abapolisi 180, hanyuma irindi rikazajya Bangui rigizwe n’abapolisi 140.


Biteganyijwe kandi ko bazasimbura abandi bapolisi bagenzi babo bamaze igihe cy’umwaka muri ubwo butumwa.



Comments