Ni gahunda kandi ijyana no kongerera ubumenyi abaganga bo mu Rwanda bavura indwara z’umutima zibasira abana.
Niyigena Margartha utuye mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kitabi, avuga ko nyuma y'icyumweru kimwe gusa umwana we avutse, yatangiye kugaragaza ibimenyetso byo guhumeka nabi, amusuzumishije abaganga basanze afite ikibazo cy'umutima.
Nyuma y'imyaka itanu akurikirana ubuvuzi bw'umwana we yaje koherezwa kuvurizwa mu gihugu cya Israel ku bitaro bya Wolfson Medical Center mu mujyi wa Tel Aviv.
Kimwe na mugenzi we Nishimwe Jeannette nawe ufite umwana wagaragaje ibimenyetso byo guhumeka nabi nyuma y'ibyumweru bitatu gusa avutse.
Kuva mu mwaka wa 2007 u Rwanda rwinjiye mu bufatanye mu rwego rw'ubuvuzi n'igihugu cya Israel, binyuze muri gahunda y'umuryango wa "Save a Child’s Heart" aho usibye ubuvuzi ku bana bafite indwara y'umutima banafatanyije na Minisiteri y'Ubuzima mu kongerera ubushobozi abaganga mu kuvura bene izi ndwara z'umutima zibasira ahanini abana.
Alice Mumporeze umwe mu baganga barimo guhugurirwa muri Israel, avuga ko aya ari amahirwe akomeye ku rwego rw'ubuvuzi mu Rwanda.
Amb. Irit Savion Waidergorn umuyobozi wungirije ushinzwe ubufatanye muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Israel, agaragaza ko ubu bufatanye mu rwego rw'ubuzima ndetse n'izindi nzego bumaze gutanga umusaruro ufatika.
Israel ni igihugu cyabaye icy'ikitegererezo mu bijyanye n'inkingo mu gihe cya COVID-19, twagize abaganga benshi baje hano baturutse mu Rwanda muri gahunda zo kuzamurira ubushobozi urwego rw'ubuzima mu gihe cy'amage cyangwa mu bitaro nuko bitwara mu guhangana n'imbogamizi zihagaragara.
Kuva mu 2007 kugeza ubu Umuryango Save a Child’s Heart umaze kuvura indwara z’umutima abana barenga 200 bo mu Rwanda, harimo abarenga 50 bavuriwe muri Israel.
Ku rwego rw'Isi abarenga 7500 bamaze kuvurwa binyuze muri iyi gahunda by’umwihariko abo mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika.
src: RBA

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA