AMAKURU AHERUKA

Mu Rwanda: Abadepite batangiye gusura abaturage mu gihugu hose

 

Abadepite bo mu Rwanda bateguye ibikorwa byo gusura abaturage muri gahunda yo kugenzura imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze hirya no hino mu gihugu.


Ibikorwa byo gusura abaturage mu gihugu hose bigamije gukurikirana ibimaze kugerwaho mu mikorere y’inzego z’imitegekere zegerejwe abaturage mu guha serivisi nziza abaturage. Iki gikorwa giteganyijwe kuva 28 Gicurasi kugeza kuwa 04 Kamena 2025 mu ntara zose no kuwa 7-8 Kamena 2025 mu Mujyi wa Kigali.


Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Nyakubahwa Kazawra Gertrude yagize ati “Iki gikorwa kirashimangira inshingano y’Inteko Ishinga Amategeko ijyanye no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no gushyigikira imiyoborere idahera kandi ishyira umuturage ku isonga, bigira uruhare mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’intego za NST2 n’icyerekezo 2050.”


Muri izi ngendo, Abadepite bazasura ahatangirwa serivisi ku rwego rw’Umurenge, harimo serivisi z’ubutaka n’imyubakire, ibiro bishinzwe irangamimerere n’izatangirwa mu ikoranabuhanga rya Irembo basuzuma niba serivisi zitangwa ku buryo bunoze, uko zifasha abazikeneye n’uko byorohera abaturage kuzigeraho.


Abadepite kandi bazagira n’ibiganiro n’abaturage ku ngingo zijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, gukemura amakimbirane, imitangire ya serivisi ndetse n’inshingano mboneragihugu Abanyarwanda basangiye mu iterambere ry’igihugu.


Tariki ya 31 Gicurasi 2025, Abadepite bazifatanya kandi n’abaturage mu bikorwa by’umuganda rusange mu turere twose mu ntara.

Comments