U Rwanda n'Ikipe yo mu gihugu cy'u Bufaransa 'Paris Saint-Germain', byongereye amasezerano y'imikoranire muri Visit Rwanda azageza mu 2028.
Aya masezerano agamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Leta "Visit Rwanda" yashyizweho umukono bwa mbere muri 2019.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere 'RDB', Jean-Guy Afrika, yatangaje ko ubufatanye bw’u Rwanda na Paris Saint Germain bwafashije igihugu gukomeza urugendo rwo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo n’ishoramari, bikajyana no gushyigikira impano, guteza imbere siporo n’ibishya bishingiye ku muco.
Ni mu gihe Umuyobozi Mukuru wa Paris Saint-Germain, Victoriano Melero, yavuze ko ikipe ye yiteguye gukomeza uru rugendo hamwe na Visit Rwanda.
Uyu muyobozi yemeza ko ubu bufatanye burenze kwamamaza, bukaba bwitezweho umusaruro w’igihe kirekire.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA