AMAKURU AHERUKA

Perezida Kagame yaganiriye n'Umuhuza mushya w'u Rwanda na DRC

 


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mata 2025, muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Togo Faure Essozimna Gnassingbé ukora nk'umuhuza mushya mu bibazo bizahaje akarere.


Uyu muhuza aherutse gushyirwaho n'Umuryango w'Afurika yunze Ubumwe (AU), aho azagira uruhare mu guhuza impande zitumvikana ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa DRC.



Itangazo ryasohowe n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda rivuga ko aba bayobozi baganiriye ku iterambere ry’akarere mu rwego rwo kugera ku mahoro arambye mu karere.






Comments