Byerekanwe ko ibiza by'umuyaga mwinshi byibasiye umurwa mukuru w’Ubushinwa ku ya 11 Mata, By'umwihariko, abantu bapima ibiro bitarenze 50 bakaba bahise basabwa kwirinda kujya hanze kugira ngo batazatwarwa n'umuyaga uhuha, nk'uko televiziyo yabitangaje.
Iki kinyamakuru kivuga ko kubera uyu muyaga uteye ubwoba, abantu batangiye kugura cyane ibiryo n'ibikenerwa mu masoko manini.
Biravugwa kandi ko gari ya moshi zimwe zarahagaritswe, kandi indege zirenga 400 nazo zasubitse ingendo.
Ahanini mu majyaruguru y’u Bushinwa, abaturage bapima munsi y’ibilo 50 bagiriwe inama yo kuguma mu nzu zabo, mu rwego rwo gukumira ko hari abo umuyaga ukomeye wagurukana.
Uyu muyaga udasanzwe wibasiye ibice bitandukanye birimo Beijing, Tianjin na Hebei. U Bushinwa bukaba buheruka kwibasirwa n’umuyaga ukomeye kuri uru rwego mu myaka 10 ishize.
Ni nyuma y’uko Ikigo cy’iteganyagihe mu Bushinwa gisohoye itangazo rivuga ko uyu muyaga umaze iminsi ushobora kongera ubukana; dore ko ufite umuduko wa kilometero 150 ku isaha.
Nubwo nta muntu byatangajwe ko yahakomerekeye, abaturage bagera kuri miliyoni 22 bo mu murwa mukuru Beijing basabwe kwirinda ingendo zitari ngombwa muri ibi bihe bibasiwe n'ibiza.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA