Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 01 Mata 2025, mu karere ka Rwamagana hafunguwe ku mugagararo uruganda rukora inshinge zifashishwa kwa muganga (syringes). Rukaba rwitezweho gukemura ikibazo cy'ibura ryazo mu Rwanda no mu bindi bihugu byo muri Afurika.
Uruganda rwa TKMD Rwanda Ltd rwafunguwe na Minisitiri w'Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango.
Minisitiri w'Ubuzima yatangaje ko uru ruganda ari igisubizo ku Banyarwanda no ku Banya Afurika bose. Dore ko rufite ubushobozi bwo gukora inshinge ziri hagati y'ibihumbi 600 na miliyoni ku munsi.
Uru ruganda rwa TKMD, ruherereye mu murenge wa Mwulire mu Cyanya cy’inganda cy'akarere ka Rwamagana.
Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko uru ruganda ari umuti ku kibazo cyo kubura inshinge zikoreshwa kwa muganga u Rwanda rwatumizaga mu mahanga zikahagera zitinze biturutse ku kuba zabuze.
Uyu muyobozi yanashimangiye ko urubyiruko ruzarwungikiramo byinshi birimo amahirwe yo kubona akazi bikabafasha kwikura mu bushomeri.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA