Umugabo witwa Ntawumenyumunsi François, wo mu karere ka Ruhango aravugwaho kwica inzoka maze aho kuyijugunya arayotsa arayirya, ibintu byatunguye benshi.
Mu gihe bamwe mu baturanyi b'uyu mugabo babifata nk’ibisanzwe, hari abandi babibonye nk’ibidahuje n’umuco nyarwanda.
Biravugwa ko uyu mugabo yishe iyo nzoka ubwo yari mu mirimo ye ya buri munsi. Hanyuma aho kuyireka cyangwa kuyijugunya nk’uko benshi babigenza, afata icyemezo cyo kuyirya.
Bamwe mu baturage bemeza ko kurya inzoka ari amahano, kuko inzoka zisanzwe zizwi nk’inyamaswa ziteye ubwoba kandi zigira ubumara.
Gusa, Ntawumenyumunsi we ahamya ko atumva impamvu abantu batunguwe no kuba yatetse inzoka akanayirya, kuko ngo inzoka ari nk’izindi nyama zose abantu basanzwe barya.
Uyu mugabo akomeza yemeza ko iyo nzoka yariye yari iryoshye cyane ku buryo ntakibazo afite. Ni mu gihe kandi hari ibihugu bimwe na bimwe aho kurya inzoka ari ibintu bisanzwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Kayitare Welaris, yavuze ko ibi bintu byo kurya inzoka bidasanzwe, kandi asaba abaturage kwitwararika birinda kurya inyamaswa zidasanzwe; dore ko zishobora kubazanira uburwayi budasanzwe.
.jpeg)
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA