AMAKURU AHERUKA

Rubavu: Akurikiranyweho gukomeretsa umugore we n’umwana we akoresheje umuhoro

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bwaregeye Urukiko dosiye iregwamo umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa umugore  n’umwana we w’imyaka 3 ku bushake akoresheje umuhoro.

 

Icyaha akurikiranyweho yagikoze mu ijoro ryo ku itariki 06 Mata 2025 ubwo yageraga mu rugo yasinze avuye ku kabari asanga umugore n’umwana baryamye; afata umuhoro atema umugore we mu mutwe no mu kiganza. Abonye umugore yirutse akamucika, yadukiriye umwana we w’umukobwa amutema mu mutwe aramukometsa. Ubu uyu mwana akaba arwariye mu bitaro bya CHUK.

 

Inkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko uregwa yemera icyaha; agasobanura ko gutema umugore we n’umwana we yabitewe n’ubusinzi.

 


Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake akurikiranyweho, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 11 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

 



Comments