Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha 'RIB' rwatangaje ko rwafunze abantu barindwi barimo abayobozi batatu bo mu kigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi, bafunganwe na ba rwiyemezamirimo bane bose bakurikiranyweho ibyaha birimo ruswa no kwigwizaho imitungo.
Abayobozi batawe muri yombi ni Rwomushana Augustin, Kanyangira John na Niyongabo Richard.
Ni mu gihe ba Rwiyemezamirimo bane bakekwaho kuba abafatanyacyaha mu byaha bakurikiranyweho.
RIB ibinyujije ku rubuga rwa X yemeje ko uko ari barindwi bose bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zirimo iya Rwezamenyo na Nyarugenge.
Mu byaha bakurikiranyweho birimo ruswa, gukoresha ububasha bahabwa n'itegeko mu nyungu zabo bwite, kwigwizaho umutungo n'iyezandonke.
RIB iraburira abantu bose bishora mu byaha bya ruswa cyangwa bakoresha ububasha bahabwa n'amategeko mu nyungu zabo bwite, ko bakwiye kwirinda ibyo bikorwa kuko bihanwa n'amategeko.
Uru rwego rwongeye kwibutsa abaturarwanda ko icyaha cya ruswa ari icyaha kidasaza, ko igihe cyose ibimenyetso byabonekera nta cyabuza ko batanga ayo makuru kugira ngo ababigizemo uruhare bakurikiranwe.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA