Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 08 Mata 2025, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Massad Boulos, Umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku byerekeye Afurika n'itsinda rimuherekeje.
Ibiganiro by'aba bayobozi byibanze ku mikoranire irambye yageza ku mahoro arambye mu Karere k'Ibiyaga Bigari, n'imishinga yo kwagura ishoramari rya Amerika mu Gihugu no mu Karere.
Ibi biganiro bibaye nyuma y'igihe mu karere u Rwanda ruherereyemo hari ibibazo by'umutekano mucye.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA