AMAKURU AHERUKA

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Umaro wa Guinea-Bissau


Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mata 2025, yakiriye mu biro bye mugenzi we wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi.


Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame na Umaro baganiriye muri Village Urugwiro.


Aba bayobozi bagiranye ibiganiro byibanze ku bibazo byugarije Afurika n'Isi muri rusange ndetse n'uko ibihugu byombi byanoza imikoranire mu nzego zitandukanye.


Ibi bihugu byombi bifitanye umubano w’igihe kirekire, aho bisanganywe amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, uburezi, ubukerarugendo n’ubwikorezi bw’indege.


By'umwihariko abakuru b'ibihugu byombi bafitanye umubano wihariye kuko mu 2023, ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Guinée-Bissau, mugenzi we, Umaro Sissoco Embaló yamwambitse umudali uhabwa Umukuru w’Igihugu w’inshuti y’akadasohoka y’iki gihugu uzwi nka ‘Amílcar Cabral Medal’.


Uyu mudali udasanzwe, uhabwa abakuru b’ibihugu b’inshuti z’akadasohoka na Guinée-Bissau. Utangwa ku wo igihugu kibonamo kuba uw’ingirakamaro bitewe n’ubucuti bafitanye.



Comments