AMAKURU AHERUKA

Perezida Kagame yakiriye 'Huang Xia' - Intumwa yihariye ya UN

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu biro bye Intumwa yihariye y'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye mu Karere k'Ibiyaga Bigari, Huang Xia.


Ni kuri iki Cyumweru, ubwo aba bayobozi bahuraga bakaba baganiriye ku kamaro ko gushyigikira inzira z'ibiganiro by’Akarere zikomeje, ndetse n’ingamba zishingiye ku kuri, guhuza ibikorwa bikemura umuzi w'ibibazo no gushyira imbere ibyazana amahoro arambye mu Karere.


Ibi bibaye mu gihe akarere u Rwanda ruherereyemo kamaze iminsi karimo ibibazo by'umutekano udahagije, aho abayobozi batandukanye bakomeje kurebera hamwe icyakorwa binyuze mu biganiro.



Comments