Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu biro bye Intumwa yihariye y'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye mu Karere k'Ibiyaga Bigari, Huang Xia.
Ni kuri iki Cyumweru, ubwo aba bayobozi bahuraga bakaba baganiriye ku kamaro ko gushyigikira inzira z'ibiganiro by’Akarere zikomeje, ndetse n’ingamba zishingiye ku kuri, guhuza ibikorwa bikemura umuzi w'ibibazo no gushyira imbere ibyazana amahoro arambye mu Karere.
Ibi bibaye mu gihe akarere u Rwanda ruherereyemo kamaze iminsi karimo ibibazo by'umutekano udahagije, aho abayobozi batandukanye bakomeje kurebera hamwe icyakorwa binyuze mu biganiro.


Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA